Sobanukirwa ibyiciriro by’Inyubako n’ibiziranga
Mu rwego rwo guteza imbere imyubakire iboneye no gukumira ingaruka ziterwa n’inyubako zitujuje ibisabwa, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza agena ibyiciro by’inyubako, ibisabwa n’uburyo bwo gusaba no gutanga impushya zo kubaka. Ni amabwiriza yashyizweho n’Iteka rya Minisitiri n° 06/Cab.M/015 ryo ku wa 08/06/2015, nk’uko ryahinduwe kugeza ubu.
Icyiciro cya 1: Kigizwe n’inyubako zidakoreshwa nk’inzu isengerwamo, uruganda, ububiko bw’ibintu byahumanya n’ibyangirika vuba cyangwa ibicuruzwa. Iki kiciro kirangwa no kudasabirwa uruhushya rwo kubaka, kugira ubuso bwubatse bwose butarenze metero kare igihumbi(1,000), kuba zitageretse kandi zikaba nta n’igice cyazo kiri munsi y’ubutaka, kwakira abantu batarenze magana atanu (500) ndetse zikaba zitarenza imyaka ibiri (2) aho zubatswe.
Icyiciro cya 2: Kigizwe n’inyubako z’ubutegetsi, iziturwamo n’iz’ubucuruzi ukuyemo inganda, inyubako zibika ibintu byahumanya n’inyubako z’amavuriro. Inyubako zomuri iki kiciro zirangwa no kugira ubuso bwubatse bwose butarenze metero kare magana abiri (200), kuba zitageretse nta n’igice cyazo kiri munsi y’ubutaka ndetse no kwakira abantu batarenze cumi na batanu (15).
Icyiciro cya 3: Kigizwe n’inyubako z’ubutegetsi, iziturwamo n’izubucuruzi, ukuyemo inganda, inyubako zibika ibintu byahumanya, n’inyubako z’amavuriro. Inyubako zo mu kiciro cya gatatu zirangwa no kugira ubuso bwubatse bwose butarenze metero kare igihumbi na magana atanu (1500) n’ubuso bw’ikibanza butarenze metero kare igihumbi (1000), kuba zigeretse rimwe, ndetse no kugira ubuhagarike butarengeje metero zirindwi (7).
Icyiciro cya 4: Kigizwe n’iminara, anteni, izindi nyubako zose, uretse inyubako z’inganda n’inyubako zibika ibintu byahumanya. Inyubako zo muri iki kiciro zirangwa no kuba zigeretse gatatu (3) cyangwa birenze, zaba zifite inyubako zo munsi y’ubutaka cyangwa zitazifite, ndetse no kwakira abantu batarenze magana atanu (500).
Icyiciro cya 5: Kigizwe n’inyubako zigenewe imikino n’imyidagaduro, izijyanye n’imibanire, umuco, izigenewe amateraniro y’abantu, inyubako z’amavuriro, inyubako z’amashuri cyangwa izindi nyubako zakira abantu barenze magana atanu (500), inyubako z’inganda n’inyubako zibika ibintu byahumanya, inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izindi nyubako zitagaragara mu bindi byiciro.
Icyiciro cya 6: Kigizwe n’inyubako zidasabirwa uruhushya rwo kubaka zirimo; inyubako zihariye z’umutekano w’Igihugu ukuyemo inyubako zijyanye n’imibereho myiza, izo guturamo n’iz’ubucuruzi, inyubako z’agateganyo z’abatahuka, impunzi n’abakuwe mu byabo.
Icyakora, imirimo y’inyubako zo muri iki cyiciro igomba gukurikiranwa n’abahanga mu guhanga inyubako cyangwa mu bwubatsi.
Muri rusange ibyo nibyo byiciro bitandatu by’inyubako. Ubaye ufite ikibazo, Ikifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kugeza ku Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza Imbere Imiturire(RHA) wahamagara umurongo utishyurwa 9131 cyangwa ukatwandikira kuri Whatsaap 0796379388.