RHA yongeye kwibutsa abakozi ba One Stop Center mu Ntara y’amajyepfo, amategeko agenga imyubakire, inasaba ubufatanye mu gukemura ibibazo bikigaragara mu miturire
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire, Rwanda Housing Authority (RHA), cyashyize imbaraga mu kunoza itangwa ry’impushya zo kubaka no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko agenga imyubakire mu gihugu hose. Ni muri urwo rwego, gitegura amahugurwa atandukanye yiganjemo ay’abakozi bo mu turere bashinzwe gutanga impushya zo kubaka n’abagenzuzi b’imyubakire, hagamijwe kubongerera ubumenyi no kunoza imikorere yabo.
Ikiciro cyari gitahiwe cyari icyo guhugura abakozi bashinzwe gutanga impushya zo kubaka n’abagenzuzi b’imyubakire mu Ntara y'Amajyepfo.
Abahuguraga baturutse muri Rwanda Housing Authority (RHA) ndetse na Minisiteri y'Ibikorwa Remezo bagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kwibutsa abitabiriye, amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda. Bagaragaje ko ayo mategeko yashyizweho kugira ngo ibikorwa by’ubwubatsi bikorwe mu buryo butekanye, bwita ku bidukikije kandi bukurikije igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka.
Aya mahugurwa kandi aba agamije gusangizanya ubunararibonye hagati y’uturere no kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’uburyo bwo gutanga impushya zo kubaka no gukora igenzura ry’imyubakire. Abayitabiriye bahawe umwanya wo kugaragaza imbogamizi bahura na zo mu kazi kabo ka buri munsi, cyane cyane izijyanye no gushyira mu bikorwa amategeko y’imyubakire, kumenyekanisha ayo mategeko mu baturage, ndetse n’imbogamizi bahura na zo mu igenzura ry’inyubako.
Kimwe mu by'ingenzi byagarutsweho muri aya mahugurwa ni akamaro k’ubufatanye n'imikoranire hagati ya Rwanda Housing Authority (RHA) n’inzego z’uturere, kuko Uturere ari two twegereye abaturage mu itangwa rya serivisi zijyanye n’imyubakire. Ubufatanye bunoze hagati y’inzego zitandukanye bufasha mu gukurikirana neza imyubakire no kugabanya ibyago by’inyubako zubakwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.